Ahavuye isanamu, Getty Images
Insiguro y’isanamu, Urubanza rwa Eugène Rwamucyo rwatangiye tariki ya mbere y’uku kwezi Ibiranga iyi nkuruUmwanditsi, Alain Majesté BarengaIgikorwa, Umunyamakuru i Paris mu Bufaransa
Haciye amasaha 5
Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye Umunyarwanda Eugène Rwamucyo gufungwa imyaka 27 nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri jenoside.
Ni mu isomwa ry’urubanza ryitabiriwe n’abantu benshi. Abaje gushyigikira uregwa, bagaragaje uburakari rurangiye, n’abaje gushyigikira abamureze bagaragaje ibyishimo. Polisi yagiye hagati yabo ngo hatabaho gushyamirana.
Uru ni urubanza rwa munani Ubufaransa buburanishije kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda yiciwemo abasaga 800,000 – Abatutsi ni bo bari bagambiriwe hamwe n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi.
Rwamucyo w’imyaka 65, wahoze ari muganga ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare (bizwi nka CHUB), yahamijwe ibyaha birimo ubufatanyacyaha cya jenoside, kubiba urwango rwangisha Abatutsi, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu, no gufatanya mu gutegura ibyo byaha.
Urukiko rwamuhanaguyeho icyaha cyo gukora jenoside, n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Muri uru rubanza rumaze iminsi 30 ruburanishwa, mbere y’uko rusozwa ngo akatirwe Rwamucyo yahawe umwanya ngo agire icyo avuga, asubiramo ko ari umwere.
Yagize ati: “Ndabahamiriza ko ntigeze ntegeka kwica abarokotse [babaga bazanywe mu bitaro ari inkomere] cyangwa ngo nemere ko bicwa.”
Insiguro y’isanamu, Abinjiye mu rukiko babanje gusakwa
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 30, naho abahagarariye abarokotse jenoside bari bamusabiye gufungwa burundu.
Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bifatika bihamya ko Rwamucyo ubwe yakoze ubwicanyi cyangwa iyicarubozo.
Gusa mu gusoza yavuze ko Rwamucyo adashobora “gucika uruhare rwe” kuko “umuntu ashobora kwicisha amagambo”.
Abatangabuhamya bashinja bamureze ko yagize uruhare mu kwica abarwayi babaga bakomeretse, no gufasha kubahamba mu mva rusange “mu mugambi wo gusibanganya ikimenyetso cya jenoside” nk’uko umushinjacyaha yabivuze asubiramo abatangabuhamya.
Abamwunganira bavuze ko Rwamucyo arimo kuregwa kubera ko atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Aba bavuze kandi ko uruhare rwe mu guhamba imirambo mu mva rusange rwari rugamije kugerageza kwirinda “indwara z’ibyorezo” zari kuva ku kurekera imirambo hanze.
Urubanza rwitabiriwe n’abavuye hafi na kure
Nyuma y’umwanzuro w’urukiko, Maître Philippe Meilhac wunganira Eugène Rwamucyo yavuze ko urubanza umukiliya we aciriwe “ntirukwiye kuba urubanza rw’amateka nk’uko rwagombaga kuba” kandi ko “guhera ejo [ku wa kane]” batangira kujurira.
Insiguro y’isanamu, Me Philippe Meilhac na mugenzi we Me Françoise Mathe bunganira Rwamucyo bavuze ko bajurira guhera none ku wa kane
Maître Richard Gisagara uburanira abarokotse jenoside yavuze ko uru ari “urubanza rw’amateka” kuko “ruje guhoza amarira ababuze ababo no gucecekesha abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi”.
Insiguro y’isanamu, Me Richard Gisagara na Me André-Martin Karongozi baburanira abarokotse jenoside
Mu gihe isomwa ry’uru rubanza ryagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba i Paris, ryatangiye saa mbiri n’iminota 40 z’ijoro, kandi bagiye gufungura icyumba cy’urukiko hari abantu bamaze amasaha atanu bahageze. Abinjiye buri wese yabanje gusakwa n’abapolisi.
Ku rukiko habonetse abantu benshi barimo n’abavuye mu bindi bihugu by’i Burayi – biganjemo Abanyarwanda – barimo abaje gushyigikira Eugène Rwamucyo n’abaje gushyigikira uruhande rwamureze.
Umucamanza amaze gutangaza ko uregwa ahamijwe ibyaha kandi akatiwe gufungwa imyaka 27, Rwamucyo nta kababaro yagaragaje, yazamuye igipfunsi – ubusanzwe nk’ikimenyetso cy’intsinzi cyangwa gukomera – mbere y’uko abapolisi bamutwara ngo ajye gufungwa.
Insiguro y’isanamu, Alain Gauthier na Dafroza Gauthier bari mu bareze Rwamucyo
Insiguro y’isanamu, Thomas Nahimana (ibumoso), umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yari umwe mu baje gushyigikira Rwamucyo
Urubanza rumaze gusomwa abashyigikiye uruhande rwamureze bagaragaje ibyishimo, bamwe barahoberana, mu gihe abaje gushyigikira uregwa bahise bavugira hejuru bagaragaza ko batishimiye umwanzuro w’urukiko.
Muri uyu mwuka, basohotse mu rukiko, byabaye ngombwa ko abapolisi bajya hagati y’impande zombi kugira ngo badashyamirana.
Eugène Rwamucyo yahawe iminsi 10 yo kuba yajuririra icyemezo cy’urukiko.
Rwamucyo yafashwe mu 2010 ku nyandiko yo kumuta muri yombi yatanzwe na leta y’u Rwanda, nyuma y’uko abo bakoranaga ku bitaro bya Maubeuge mu majyaruguru y’Ubufaransa bamugaragaje ko ari ho ari.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, urukiko rwa hano i Paris rwakatiye igifungo cy’imyaka 24 Dr Sosthène Munyemana, na we wahoze ari umuganga muri CHUB i Butare, ahamijwe uruhare muri jenoside.